Kwiyambura ubunyamulenge, bifitiye inyungu abarikwiba umutungo wa DRC Congo bitwaje izina Ubututsi

Gucanganyikisha ubwoko bw”abanyamulenge” kugirango buhindurigwe izina bwitwe “abatutsi” birimo igihombo gikomeye kubwoko buzicuza mumyaka mike igiye kuza.

kugirango usobanukigwe neza igihombo abanyamulenge bazogira nuko ubanza gusobanukigwa ico urikubazanira izina ubututsi azunguka

mukarere ka kivu kose harimwo umutungo mwinshi isi uyumunsi ikineye cane, uwomutungo namabuye ya cobalt akogwamo ibyuma bitandukanye bishigwa muri battery zimodoka, moto, power storage, battery za computer ndetse niza telephone.

iki gitaka kiri muri congo hose, ariko cane cane mumajaruguru y’igihugu arinaho akarere kacu ka kivu gaherereye. hakozwe ubushakashatsi basanga Congo ibitse iki gitaka cinshi kurusha ibihugu byose kw’isi, aho hafi 70% yigitaka ca cobalt kw’isi iri mugihugu cacu Drc congo.

uretse uyu mutungo wa cobalt gua hari na zahabu nandi mabuye yamoko menshi atandukanye atuma mukarere kacu hagumamo inyeshamba zishaka gusahura umutungo urimukarere dukomokamo.

kuba ubwoko bw’abanyamulenge hari abafata ubucuruzi bwamabuye yagaciro nk’icaha ndetse amadini menshi akaba yarigishije ubwoko mukwitandukanya nibintu byubucuruzi, ibi bigira ingaruka zikomeye kuko usanga uyu muntungo kamere wacu uguma gusahugwa nabanyamahanga caneko baba banabona ko tutawitayeho nk’ubwoko.

kuba kandi mumateka yabasogokuruza batigeze biyegereza abakoroni, byatumye tugumana inzira yokubaho twasigiwe nabakurambere, duha imirimo y’ubworozi n’ubuhinzi agaciro kurusha indi mirimo y’ubucuruzi.

ibi bituma mukarere kacu hahora intambara yogusahura amabuye bitwaje igishoboka ico aricocose catuma hatezwa umutekano muke abantu bagahunga ubutaka bwabo ubu burigucukurwamwo amabuye ninyeshamba zitandukanye

iyo habayeho gusakuza kwamahanga ndetse nindimiryango irengera uburenganzira bwikiremwamuntu, ubu bujura bubura imbaraga dore ko nacane ntabaturage babaga bashigikiye iri sahura ririgukorwa.

rero umwe mumitwe irikugwanira muri north kivu, M23 ivugako igwanira ubwoko bw’abatusi bahohoterwa muri kivu yamajepho, ariko kuba ababatutsi bomuri aka karere abenshi batifuza kugwana izintambara zogusahura amabuye kandi batifuzakohereza abana babo kugwana intambara zitagira ico zibagenzaho, bituma uyu mutwe wifuza ubufasha bwabasore babanyamulenge.

gusa kugirango aba basore bomubwoko bwacu babashe kuba bokwemera kugwana nuko habaho impamvu ituma bahaguruka bakagira ishaka ryo kuja kurugamba.

nkuko rapport za UN zaburimwaka zibivuga, umwanzi wabanyamulenge ni Mai Mai na Red tabara aho uyu muryango mpuzamahanga watangaje ko iyimitwe itegwa inkunga nigihugu cu Rwanda arinaco gitera inkunga uyumutwe wa M23 ariyo ifite uruhare runini mukwicwa kabanyamulenge. nubwo bwose urwanda rukomeje kubihakana kandi hari ibimenyetso bigaragwazwa muri izo rapport.

Uyu muryango wa UN uvugako mukuba urubyiruko rwabanyamulenge rushukwa rukoherezwa muri m23 kubwo kugwanirira ubwoko bw’abatutsi rubyemezwa nuko haba harubwicanyi bwabaye ruguru, ariko rukirengagizako abo bari kugwanira aribo barikubahekura.

ibi urubyiruko gwinshi rubyemezwa na propaganda irigukorwa n’urwanda na M23 ibesha ubwoko bw’abanyamulenge ko arabatutsi, kugirango bigarurize imitima y’urubyiruko, ibi bikorwa birigukorwa nabamwe mubayobozi babanyamulenge aho numuryango wa Mahoro Peace Association ikoresha ifaranga zasabwe abaturage mukwishurira abana amatike abatwara muri M23 ibabesheko bagiye ruguru muri twigwaneho.

Mubyo uyumutwe winyeshamba ugwanira ntagifitiye abanyamulenge akamaro, nkuko Gen. Sultani Makenga yabibajijwe nikinyamakuru co murwanda cari camusuye yavuzeko impamvu nyamukuru zituma bagwana ari zitatu gusa.

1.kugwanya FDRL: uretse kuba iyi ariyompamvu yavuzwe yambere na makenga irino mubitu byatumye abasirikare burwanda baja muri congo igihe kirekire, ariko nkuko bivugwa n’uwahoze ayoboye igisirikare curwanda mumagamboye gen jemes kabarebe yavuzeko izinyeshamba za FDRL zitabona imbaraga nanke zogutera ugwanda, urete nibyo ntantambara ibaho mumateka y’uko interahamwe zishe abanyamulenge, kuki iyintambara Mahoro Peace Association irigushoramo amafaranga aturuka mubwoko, nkaho yakayashoye muyindi mishinga yogirira urubyiruko akamaro.

2. Kugwanira uburenganzira bw’Abatutsi: uretse kuba nabyanyarwanda ubwabo batemerewe kwireba mundoregwamo yamoko, tukurikije amateka ntabwo abanyamulenge bohinduka abatutsi, kuko bisa nkogufata ubwoko bwose ukabuhindura umurarara umwe, kandi tuziko umututsi arigisekuruza kandi igisekuruza kibyara imirara, haringero nyinshi muri bibiriya bamazina yahindutse imirara

ariko ntabwoko buzabwiyitirira igisekuruza, kuba haribamwe mubanyamulenge bemerako arabatutsi, babitegwa nuko babeshwako ubututsi ari ugusa nkuko umu Nilotic asa, ariko mubyukuri ibihugu byose muri africa bibamo ubwoko buteye nkabatutsi ntabwo biyita abatutsi, ahubwo bahurizwa kwizina rimwe ariryo Nilotic.

kuba M23 irikugwanira abatutsi babacongomani abo nabatutsi bazanywe nabakoroni muri kivu yepho bavuye mugwanda bamwe muribo bagira nibisekuruza byabo bikiri murwanda, irikugwanira inyungu zurwanda uko bigaragara, kuberiki abanyamulenge barikugwanira umututsi bakahamena amaraso menshi aruta nayabo batutsi nyirizina?

3. Gucontrolla kivu yepho niyaruguru mugihe cimyaka 5: Kuba uyumutwe usaba kugarura umutekano mugihe cimyaka 5 muri kivu yose birumvikana ariko kugirango babyemeregwe reta yabasabye ibyangombwa byabo basanga abakuriye uyumutwe wa M23 atari abacongomani ahubwo arabanyarwanda

ibi byatumye reta itemera kuganira nabo nkuko ishidikanya kubukongomani bwabo, niyompamvu rere habayeho kugerageza kwiyegereza andimoko muri M23 cane cane abanyamulenge kugirango basibanganye ibimenyetso, arinaco nyamukuru kirigutuma m23 ishaka ko abanyamurenge bayifasha, ndetse nabamwe mubwoko bwacu bakaba birigwa basaba urubyiruko kuyifasha

wumvishije ibyo m23 ivugako igwanira ntanimwe kireba cangwa gifitiye ubwuko akamaro, arinabyo byagakwiriye guhumura amaso urubyiruko rukareka kwivanga muntambara zidaha ibitekerezo intebe, kuko urebye ukuri kwihishe inyuma yizintambara ababifitemo inyungu nabanyamahanga.

umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburaya byasigne amasezerano nurwanda ko ariko bazaza bagurira amabuye yagaciro amenshi agaragazwa na UN ko yibwa muri Kivu Zombi, ibi bifitiye inyungu M23,Urwanda Ndetse nibihugu biri mumuryango wa EU Kuko bishinjwako aribyo birigutera urwanda na M23 inkunga kuko bifuza ayamabuye yagaciro cane.

kuba abanyamulenge bakwemerera abasahura igihugu cabo kuguma gusahura mwizina ryabo nikintu kizogira ingaruka kubana badukomokaho kuko bizotuma tuguma kugirigwa urwango nandimoko duturanye, kuko tugaragariza abanyamahanga urukundo cane kurusha abo duturanye.

izintambara kandi koziraguma kutwiba ahazaza hacu heza kuberako ziduhoza mubuhunzi ndetse bikanarangira abenshi twisanze mubuzima busa nkubucakara kubera gukora nkumutima.

nicogihe ngo urubyiruka rukanguke ruhagarare kugihugu cabo, rugwanye umwanzi uko yaba asakose kugirango tuzabashe gusigira abana bacu igihegu camata n’ubuki

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *