Umuryango Wabanyamakuru bakora iperereza Forbidden Stories wakoze uruhererekane rw’inkuru zitandukanye bavuga Kurwanda, bagaragaza amabanga arimo uburiganya n’ubwicanyi bukorwa na leta iyoboye iki gihugu.
iki kinyamakuru ca Forbidden Stories zimwe munkuru catangaje kugihugu curwanda, n’ukuntu uwo ariwe wese utavuga rumwe nubutegetsi bwa kigali aba afite ingaruka zokuba yakwicwa cane kurusha ibindi bihugu muri africa, aho bagiye batanga ingero zabantu bagiye bicwa bahunze igihugu curwanda.
ariko muri iyinkuru turabagezaho bimwe mubyo iki kinyamakuru cavuze kuruhare urwanda rufite muntambara zirikubera mukarere ka kivu zombi muri DRC Congo, Forbidden Stories itangazako ifite ibimenyetso ndetse ikanongera kubyo umuryango wa UN warumaze iminsi utangaje.
Kugirango iyinkuru isohoke byatewe n’uruphu rw’umunyamakuru John Williams Ntwali waphiriye ikigali muciswe accident, ariko Forbidden Stories ikaba ivugako ifite ibimenyetso bigaragazako yishwe.
uyu muryango wihuriro ryabanyamakuru barenga 50 bakora iperereza, biyemeje gukurikirana iperereza rikorwa nabanyamakuru bagenzi babo babarizwa mumuryango wa Forbidden Stories, hanyuma mugihe ukora iryoperereza agize ikibazo cogufungwa, kuburira irengero, cangwa akwicwa
Forbidden Stories ihita ikomereza aho wamunyamakuru yarageze hanyuma igatangaza iyonkuru kubitangazamakuru bitandukanye kw’isi bikorana n’uyu muryango, byaba ngombwa bagakora uruhererekane gwinkuru rugaragaza impande zitandukanye zibibazo
Bitewe nuruphu rwa John Williams Ntwali mucegeranyo Forbidden Stories yavuzeko, uyu munyamakuru wari watangiye iperereza ariko agapha atarigezeho byabateye kurikomeza. kuko arizo ndanga ngaciro zumuryango wa Forbidden Stories aho zikurikirana abanyamakuru bagerageza gucecekeshwa na leta zabo.
Forbidden Stories yagaragaje uruhare rwa leta y’urwanda mugucecekesha abaturange bagerageje kugaragaza ukuri urwanda rutifuzako kumenyekana hakoreshejwe uburyo butandukanye, harimo kwica impunzi zahunze leta y’urwanda, aho iki kinyamakuru catanze ingero zabanyarwanda baphiriye mumahanga bigaragarako uburyo bishwe bifite aho bihuriye na leta y’urwanda.
kuneka hakoreshejwe uburyo butemewe namategeko kurwegompuzamahanga hakoreshejwe programu ya Pegasus Spyware biri mubyavuze nikikinyamakuru ca Forbidden Stories ko urwanda rukoresha kubaturage barwo ndetse nabanyamahanga, aho batanze ingero zabantu bagabweho ibitero byokunekwa n’iyi programu yakozwe na Leta ya Israel.
Iyi programu kubatayizi, ishirwa muri device yaba ari laptop, smartphone yumuntu bifuza kuneka, bakaba bokumviriza ibyo uganira, bashobora gusoma ubutumwa yaba ari SMS, whatsapp ndetse nizindi platform waba ukoresha, pegasus akandi ifite ubushobozi bwogukoresha camera ya smartphone yawe mugihe ukuneka yifuza kumenya aho uherereye.
Forbidden Stories ivugako iyi programu yakoreshejwe mukuneka kubatavuga rumwe na leta ya kigali yaba arimpunzi zabanyarwanda zituye mumahanga cangwa abanyamahanga leta yurwanda yifuzaho amakuru.
ikindi Forbidden Stories yavuze nuko urwanda rukoresha ibitero byikoranabuhanga, mukurwanya umuntu wese ushaka gushira amakuru yagaragaza ibinyoma bya bayobozi bayoboye urwanda, aho hakoreshwa ama accounts menshi kumbuga zitandukanye yandika comment zitukana, cangwase zisebya uwo ariwe wese ugerageje gukora ubusesenguzi.
bimwe muribyo bitero bikorwa kumachannels menshi yabanyamulenge baba content creators bagerageza kugaragaza uruhare gw’urwanda kumutekano muke uri mugihugu cacu drc congo. aho izo comment nyinshi zibasebya cangwa zikabaca intege kugirango bataguma gukora.
sibyo gusa byatangajwe na Forbidden Stories kuko uruphu rwa Ntwari John Williams hashizwe hanze amwe mumabanga agaragaza ico yazize,kuko igihe yambukaga muri DRC Congokugirango asobanukirwe ukuri kukibazo cumutekano kiri muri north kivu, yatewe ubwoba na leta y’urwanda arinabyo byamuviriyemo uruphu.
Forbidden Stories ifite ibimenyetso byabasirikare 13 ba RDF baphiriye muri DRC Congo, north kivu, baphuye hagati ya 2022-2023, harimo corporals,sus lieutenamts, lieutents, ltnt colonels, aho bimwe mubimenyetso Forbidden Stories ifite harimo ubuhamya bwinshuti zabo basirikare baphiriye muri drc congo.
Forbidden Stories ivugako ifite ibimenyetso ndetse bigaragaza ukuntu ababyeyi baba basirikare baphiriye muri congo boherezwaga inzandiko zisankaho zanditswe nabana babo zokubikuza amafaranga muri bank ya gisirikare Zigama CSS.
Izozandiko zirenga 20 nubwo zisankaho zanditswe nabanyirazo ariko mubyukuri zandikwaga nyuma bamaze guphiramuri DRC Congo.
nkuko Reports zikinyamakuru Forbidden Stories ndetse numuryango wa UN zikomeza kugaragaza inimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwurwanda muntambara irimukarere
Leta y’urwanda irabihakana kabone nubwo hari ibimenyets byogaragara kumwana wigitambamuga.
wokwibaza igihombo urwanda rufite kuba hakorwa inkuru nkizi, ubusanzwe ntagihugu corwanya urwanda rutagiteye ariko kandi hari ibihugu byinshi bitinya gushora imari mubihugu nkibi biba bivugwako biyobowe nubuyobozi bw’uburiganya.
ubuyobozi nkubu kandi usanga aribwo bwigwijeho imitungo yigihugu, kuko buriganya imitungo yabaturage bagerageje gutera imbere, bakaba ntaruvugiro bafite.
nkuko iki kinyamakuru Forbidden Stories cagaragaje Crystal Ventures LTD, ikigo cishoramari kigizwe na bamwe mubagize umuryango wa FPR ariko President wurwanda akaba ariwe mushoramari mukuru muri iyo Venture fund yitwa Crystal Ventures LTD, ikaba ariyo ishora imari muzindi companyi zikomeye m’urwanda.
ibi bituma umutungo mwinshi mugihugu uri mugakundi kabantu bake kandi akaba arinabo bagena uko ukoreshwa, ikindi kandi iyo inyungu ibonetse ijya mumifuka yanyiri iyi Crystal Ventures LTD, aho inakomeje kwagura imikorere yayo mubihugu bitandukanye bya Africa.
tubibutseko ibi bije nyuma yaho president wa DRC Congo yavuzeko atazigera aganira na M23 kuko igizwe nabanyarwanda gusa kandi afite ibimenyetso bigaragazako urwanda arirwo ruriguteza umutekano muke muri Drc Congo. ahubwo yahisemo kurega inganda zitandukanye zirimo Apple zemera kugura amabuye yagaciro urwanda rwiba muri congo rukoresheje M23.
Ibi uko bikomeza ntabwo bigira ingaruka kubuyobozi gusa ahubwo bidindiza iterambere ryabaturage kuko ntabwisanzure bw’isoko buba buhari mugihugu.
reka tumenye uko ubitekereza muri comment mwakoze gusoma inkuri imulenge.com iba yabateguriye mukomeze kugira umunsi mwiza